IBIHE BYIZA BYUZUYEMO UMUNEZERO NIBYO BYARANZE IGITERANE IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II CYABEREYE MU MUJYI WA KIGALI.

Nkuko twagiye tubibatangariza ndetse tukabigarukaho kenshi, igiterane“Imana iratsinze season II” Korali Jehojah Jireh tumaze iminsi twitegura, cyanditse amateka adasanzwe mu mitima ya benshi. Ni kuri icyi cyumweru taliki 22 nzeri muri uyu mwaka wa 2024, muri stade ya ULK mu murenge wa Gisozi ubwo icyi giterane cyatangiraga ku isaha ya saa munani z’igicamunsi, kikaba cyari cyiyobowe na Pastor mwakunze ariwe RUDASINGWA Claude ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR

“IMANA IRATSINZE SEASON II”, isize ububyutse mu mitima ya benshi kuko yaranzwemo ibyiza byinshi bitandukanye. Twari kumwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye za leta, harimo Umuyobozi w’umurenge wa Gisozi, ndetse n’abashizwe umutekano Police y’igihugu, tunashimira cyane kuko badufashije kurinda umutekano muri iki giterane,hari kandi n’abandi banyacyubahiro batandukanye baje kwifatanya natwe

Sibyo gusa kandi twabanye n’abashumba batandukanye bo mw’itorero ryacu rya ADEPR, akarusho ni uko umushumba mukuru Isaie Ndayizeye ariwe wafunguye igiterane “Imana iratsinze season II“kumugaragaro , ndetse n’abandi bamwe n’abamwe bagize komite ya Adepr bari baje kwifatanya natwe muri iki giterane.

Umushumba w’ururembo rw’umugi wa Kigali Rev.Pastor.Valantin Rurangwa we n’umuryango we,bari mu bitabiriye Imana iratsinze Season II, aka ari nawe wakiriye abandi banyacyubahiro bari baje kwifatanya natwe.

Abashumba batandukanye bitabiriye Imana iratsinze season II

Muri ikigiterane kandi haranzwemo ibyishimo byinshi ku bakunzi bacu, aho kuri bamwe amasaha yari yabatindiye kugera kuko abenshi bari bahageze mbere bazindutse. Mu bihe byiza byo guhimbaza Imana bafatanyije natwe mu kuramya Imana biciye mu ndirimbo zacu abantu bakunze ari benshi harimo:” Ndyamye mu mahoro, Yaranguraniye, Imana iratsinze n’izindi.

Byari umunezero ndetse no guhembuka kw’imitima ya benshi ku bitabiriye ndetse n’abari badukurikiye ku mbuga nkoranya mbaga zacu.

Ku bakunzi b’indirimbo z’abatumirwa bacu twari turikumwe na Korali Hozaina, iyi ni imwe mu ma korali yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo za cyera mu itangira ry’itorero ADEPR mu Rwanda, iri mu ma Korali afatirwaho icyitegererezo, kuko mu bihe bitandukanye yagiye isohora indirimbo zahemburaga imitima y’abenshi, muri iki giterane rero yongeye kurema imitima no kuyihembura ku buryo burenze aho yakoze ku ndirimbo zitandukanye zirimo “Turagutegereje, Gitare we, Ubwo yesu ahari, ndetse n’izindi.

Ntora worship team, iri ni itsinda riramya ndetse rikanahimbaza Imana ribarizwa mu itorero rya Ntora English services, mu majwi meza ndetse n’ubwiza bw’Imana bahimbaje Imana imitima y’abantu irahembuka muri Giterane “Imana iratsinze season II.

Korali Hoziana Hamwe na Ntora Worship team Bahimbaje Imana mundirimbo zitandukanye.

Mu mbaraga z’umwuka wera Pastor Uwimana Claude niwe wari umwigisha, yaturutse mu ntara y’uburengerezuba mu karere ka Rubavu  akaba n’mushushumba wa Paruwasi ya Mbugangari, yari afite ikigisho gusobanura ku ijambo “Imana iratsinze” aho ryaturutse . Mu byukuri kumwumva wumvaga utifuza ko asoza bitewe n’uburyo abantu bari mu bihe bidasanzwe.

Yasobanuye neza adaciye ku ruhande inkuru y’umugabo Gidiyoni yanditse mu mu gitabo cy’Abacamanza 6:11, ni igihe Imana yamutoranyaga ngo abe umukiza w’abisirayeli. Imana yashoboje Gidiyoni gutsinda aba Midiyani ikoresheje ibibindi ndetse n’imuri.

Yakomeje yigisha ko Imana idakenera ingabo nyinshi cyangwa intwaro zikomeye ahubwo Imana irihagije, asobanurako Ingabo z’abamediyani zari zikubye iz’abayisilayeri inshuro maganane na mirongo itantu(450), Imana ikaba yakoranye na Gidiyoni we n’ingabo maganatatu gusa(300).

Yakomeje yigisha ko Imana igaragarira mu buryo bwinshi butandukanye: ati Imana ntigira itangiriro n’iherezo, Imana iba hose ndetse mu bihe byose. Imana ni imwe, nta bice igira, Imana ntihangarwa, itegeka byose , Imana ifite ubumenyi bwuzuye, Imana igira ukuri no gukiranuka, Imana irigenga, ikora icyo ishatse, Imana irihangana ,Imana igira impuhwe n’Imbabazi.

Mbese izi ngingo uko ari umunani nizo ziyiranga:

1. infinité: kutagira itangiriro n'iherezo. Iba hose, mu bihe byose.

2. Unité: Imana ni imwe. Nta bice igira.

3. Souverainité: Ubudahangarwa, itegeka byose.

4. Connaissance pleine: Ubumenyi bwuzuye.

5. Véracité: Ukuri no gukiranuka.

6. Liberté: Imana yigenga. Ikora uko icyo ishatse.

7. Patience: Imana irihangana.

8. Compassion: Imana igira impuhwe, imbabazi

Twarushijeho gusobanukirwa imwe mu mikorere y’Imana ijya ikorana n’abantu bagatsinda intambara nkuko yashoboje Gidiyoni

Umwigisha W'umunsi Pastor Uwimana Claude .

Nkuko intego z’iki giterane harimo ivugabutumwa ryo kurwanya kwishora mu byaha byo kunywa ibiyobyabwenge, niyo mpamvu twagize umwanya wo kumva ubuhamya bw’umuryango wa      Papa Fabrice na Mama Fabrice, bagira bati Uwiteka yadukuye kure mu byaha ,twanywaga ibiyobyabwenge ndetse n’itabi, umwe yari iniga undi ari indaya ariko ubu turi umuryango ushima Imana kuko Yesu yaduhinduriye amateka tuba ibyaremwe bishya.

Papa Fabrice mu byishimo byinshi yatanze ubuhamya avuga ko yari yarataye umuryango wekubera kwishora mu businzi buvanze no kunywa urumogi ariko ko nyuma yaje kugaruka mu muryango, umugore we Mama Fabrice yarakijijwe, akajya abimukubitira ariko umugore akamwerera imbuto nziza, ibyo biza gutuma  nawe ahindukirira Imana arakizwa ava mu bya ntiyongera kubisubiramo ukundi .

Ibi byatumye kandi ahita afata umwanzuro wo gusezerana na n’umugore we imbere y’Imana mu gihe mbere bari barabanye bishyingiye.

Mama Fabrice mu marangamutima menshi, ashima Imana yamukuye mu muhanda, ikamukura mu kuba umuyobozi w’zindi ndaya ubu akaba asigaye ari umuyobozi w’abagore mu itorero rya ADEPR Rubonobono muri Paruwasi ya Gasave.

Ubuhamya bwa Papa Fabrice na Mama Fabrice.

Zimwe muntego zaranze igiterane Imana iratsinze season II.

Ivugabutumwa rifasha abantu kuva mu byaha no kubasengera:

Nyuma yuko abantu benshi bumvise ubutumwa mu ijambo ry’Imana ,mu ndirimbo zitandukanye  ndetse n’ubuhamya, abarenga ijana na mirongo icyenda (190)  bakiriye agakiza bava mu byaha ndetse biyemeza kutazabisubiramo ukundi.

Ivugabutumwa rinyuze mu bitaramo by'indirimbo zisingiza Imana:

Muri ikigiterane Korali twakoze ibikorwa byinshi bitandukanye ,harimo igikorwa cyo gufata amashusho  y’indirmbo nshya , harimo izo mu ndimi z’amahanga n’iziri mu rurimi rw’ikinyarwanda, tukaba tuzagenda tuzibasangiza mu minsi iza, twizeyeko zizahembura Imitima y’abanyarwanda ndetse n’abatwumva bari mu bihugu byo hanze bitandukanye. Ubukangurambaga bujyanye no kurwanya guta amashuri kw'abakiri bato, gukumira ubwiyongere bw'ubwandu bwa SIDA harwanywa icyaha cy’ubusamabanyi, gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, no gukumira inda ziterwa abangavu, ubukangurambaga bujyanye no kurwanya amakimbirane mu miryango, gukangurira abana n'urubyiruko gukudisha Imana impano yabahaye bakayubaha. Mu gusoza rero Prezida wa Korali Jehoh Jireh Bikorimana Aloys mu ijambo yavuze yagize ati: Turashimira abafatanya bikorwa bacu, itorero rya ADEPR, Police y’igihugu, abanyamakuru n’abafata amashusho (camera man) bakorera ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda n’abantu bose bitabiriye bakaza kumva indirimbo n’ijambo ry’Imana ati n’ubutaha muzaze kuko iki giterane ni ngarukamwaka. 👉 kanda hano urebe Indirimbo Imana Iratsinze yitiriwe iki giterane uko yongeye gufasha benshi mu mashusho.

Diane & Vital

MU MVURA IDASANZWE KORALI JEHOVAH JIREH YASUSURUKIJE IMBAGA YARI KURI STADE AMAHORO.

IBIHE BYIZA BYUZUYEMO UMUNEZERO NIBYO BYARANZE IGITERANE IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II CYABEREYE MU MUJYI WA KIGALI.

AMAVU N’AMAVUKO Y’INYITO Y’IGITERANE “IMANA IRATSINZE” NI BIMWE MU BYAGARUTSWEHO MU KIGANIRO N’IBITANGAZAMAKURU BITANDUKANYE MU RWEGO RWO GUKOMEZA GUSOBANURA AHO IMYITEGURO IGEZE.

AMAKURU KU MYITEGURO Y'IGITERANE NGARUKAMWAKA "IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT"

IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II

Korali Jehovah Jireh mu bihe byiza ivuko ry'itorero ADEPR

Korali Jehovah Jireh mu myiteguro ikomeye.

Korali Jehovah Jireh hamwe na Korali EFATA zongeye gukora ku mitima ya benshi

KORALI JEHOVAH JIREH NA KORALI EFATA BABUKEREYE KANDI BITEGUYE NEZA KURI IKI CYUMWERU KUWA 17/09/2023

abihana bava mu byaha bari benshi kuri ADEPR Kiyanza

kubaka umuryango mushya uzira ibiyobyabwenge

URUGENDO RWO KWAMAGANA IBIYOBYABWENGE

Comments

qxwjejcdo

jehvajireh news
[url=http://www.g4k4z6d0j5wjv2x6o8n51go77584g6tus.org/]uqxwjejcdo[/url]
qxwjejcdo http://www.g4k4z6d0j5wjv2x6o8n51go77584g6tus.org/
aqxwjejcdo

Posted on: 2024-11-11 17:24:05

dexhnkdp

jehvajireh news
adexhnkdp
[url=http://www.gaecbx3c8c37869y65a1dd2516os2t5fs.org/]udexhnkdp[/url]
dexhnkdp http://www.gaecbx3c8c37869y65a1dd2516os2t5fs.org/

Posted on: 2024-11-07 09:16:04

bcljvykos

jehvajireh news
[url=http://www.g5czj48583vz85cu6j047ipg4c729mvas.org/]ubcljvykos[/url]
abcljvykos
bcljvykos http://www.g5czj48583vz85cu6j047ipg4c729mvas.org/

Posted on: 2024-11-02 21:02:46

irblmwyfdc

jehvajireh news
irblmwyfdc http://www.gb817e3b6k93wgpz1in686bnk116i2z1s.org/
[url=http://www.gb817e3b6k93wgpz1in686bnk116i2z1s.org/]uirblmwyfdc[/url]
airblmwyfdc

Posted on: 2024-11-01 01:14:49

oozfilqeq

jehvajireh news
oozfilqeq http://www.g6620cg0t5diw3047b9aw9mc8pq729gys.org/
aoozfilqeq
[url=http://www.g6620cg0t5diw3047b9aw9mc8pq729gys.org/]uoozfilqeq[/url]

Posted on: 2024-10-30 04:44:25

vqvfohcg

jehvajireh news
vqvfohcg http://www.g2w5gl8p17e0214npx79o4yy38d7jiv2s.org/
avqvfohcg
[url=http://www.g2w5gl8p17e0214npx79o4yy38d7jiv2s.org/]uvqvfohcg[/url]

Posted on: 2024-10-29 01:50:55

rjbddbcyqp

jehvajireh news
[url=http://www.gz0210een90mj6c738i3dhp9w6dvr324s.org/]urjbddbcyqp[/url]
rjbddbcyqp http://www.gz0210een90mj6c738i3dhp9w6dvr324s.org/
arjbddbcyqp

Posted on: 2024-10-03 22:02:34

Leave a Comment

Please enter your name.

Please enter your comment.