AMAKURU KU MYITEGURO Y'IGITERANE NGARUKAMWAKA "IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT"

Ibikorwa byo kwitegura birakorwa amanywa n’ijoro nkuko biri mu muhamagaro wacu kugira ngo uriya munsi uzabe uwo guhemburwa kw’imitima y’abakunda ubutumwa bwiza Imana iduha umunsi k’uwundi, niyo mpamvu buri wese araritswe.

Korari Jehojah Jireh ,turakora ibishoboka byose kugira ngo tuzagirane ibihe byiza, ntuzabure..

Nkuko twagiye tubisobanura mu minsi yatambutse rero, IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT ni uburyo Korali Jehovah Jireh yatekereje bwo kuvuga ubutumwa mu buryo bwagutse, atari ukuririmba gusa ahubwo hakabamo no gutanga ubufasha ndetse n’ibiganiro bigamije ubukangurambaga butandukanye ku matsinda runaka bitewe naho ikibazo kiri.

By’umwihariko rero akaba ari ivugabutumwa ryagutse kandi rifite intego yo kuvana abantu mu byaha no mu ngeso mbi zitandukanye, kubasengera ngo bahinduke kandi bahindukire bafate icyerekezo gishya kibaganisha aheza haba ari mu myizerere no mu iterambere ry’igihugu.

Uretse rero ivugabutumwa rinyuze mu bitaramo by’indirimbo zisingiza Imana kandi zihembura imitima ya benshi, hakorwa ubukangurambaga bujyanye no kurwanya guta amashuri kw’abakiri bato, gukumira ubwiyongere bw’ubwandu bwa SIDA harwanywa ubusambanyi akenshi bunavamo guterwa inda zitateganyijwe cyane cyane ku bangavu, hanakorwa kandi ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, kurwanya amakimbirane mu miryango, hanyuma gukangurira abana n'urubyiruko gukundisha Imana impano yabahaye.

Bitewe n’uko umwaka ushize cyakorewe mu Karere ka Musanze kandi kikagenda neza, Korali Jehovah jireh twahisemo ko kizajya kiba buri mwaka.

Nkuko bigaragara ku mpapuro zamamaza, IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT y’uyu mwaka wa 2024 izaba ku itariki ya 22/09/2024 ibere kuri Stade ya Kaminuza ya ULK.

Korari Hoziana yo ku itorero rya ADEPR Nyarugenge iri no muzimaze igihe muri uyu murimo nayo izaba yabukereye.

Bizaba ari akarusho rero, kuko Korali Jehovah Jireh ntituzaba turi twenyine, tuzaba turi kumwe n'amakorari atandukanye  kandi akunzwe hano mu Rwanda.

Harimo  korari  Hoziana ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR Nyarugenge ahazwi nko mu Gakinjiro, iyi korari rero ikaba iri mu ma korari yavutse  mbere mu itorero rya ADEPR mu Rwanda.

Ntora worship Team nayo izaba yabukereye.

Kuri iyi nshuro kandi nanone tuzaba turi kumwe n'abaramyi bakorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR Ntora English services ku Gisozi.

Iki giterane cya IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT Korali Jehovah Jireh yabateguriye ni SEASON II kuko SEASON I yabereye kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze

Tariki ya 22/09/2024 kuri Stade ya Kaminuza ya ULK ku Gisozi ku isaha ya Saa muni murariritswe ntihazagire urubura kandi ubwire n’abandi.

Korali Jehovah Jireh ubwo yari mu giterane cyateguwe n’umuryango w’abasomyi ba Bibilya mu Rwanda, cyabereye muri BK Arena-Remera, nabwo yahagiriye ibihe ibyiza.

Dukomeje gushimira abakunzi n’abafatanyabikorwa bacu batandukanye aho baherereye ku isi yose, tubashimira inkunga n’urukundo mudahwema kutugaragariza.

Komeza gufashwa n’indirimbo IMANA IRATSINZE yitiriwe iki giterane.

👉 Kanda hano uyirebe unarebe uko i Musanze byari bimeze

Vital & Diane

MU MVURA IDASANZWE KORALI JEHOVAH JIREH YASUSURUKIJE IMBAGA YARI KURI STADE AMAHORO.

IBIHE BYIZA BYUZUYEMO UMUNEZERO NIBYO BYARANZE IGITERANE IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II CYABEREYE MU MUJYI WA KIGALI.

AMAVU N’AMAVUKO Y’INYITO Y’IGITERANE “IMANA IRATSINZE” NI BIMWE MU BYAGARUTSWEHO MU KIGANIRO N’IBITANGAZAMAKURU BITANDUKANYE MU RWEGO RWO GUKOMEZA GUSOBANURA AHO IMYITEGURO IGEZE.

AMAKURU KU MYITEGURO Y'IGITERANE NGARUKAMWAKA "IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT"

IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II

Korali Jehovah Jireh mu bihe byiza ivuko ry'itorero ADEPR

Korali Jehovah Jireh mu myiteguro ikomeye.

Korali Jehovah Jireh hamwe na Korali EFATA zongeye gukora ku mitima ya benshi

KORALI JEHOVAH JIREH NA KORALI EFATA BABUKEREYE KANDI BITEGUYE NEZA KURI IKI CYUMWERU KUWA 17/09/2023

abihana bava mu byaha bari benshi kuri ADEPR Kiyanza

kubaka umuryango mushya uzira ibiyobyabwenge

URUGENDO RWO KWAMAGANA IBIYOBYABWENGE

Comments

xssxbtvj

jehvajireh news
axssxbtvj
[url=http://www.gc25ra3tj287j3xhx87690w8nu0urh74s.org/]uxssxbtvj[/url]
xssxbtvj http://www.gc25ra3tj287j3xhx87690w8nu0urh74s.org/

Posted on: 2024-11-13 16:55:22

rfcbxkf

jehvajireh news
arfcbxkf
[url=http://www.gid3666x60rdkp63uj7v64x6qq663l9fs.org/]urfcbxkf[/url]
rfcbxkf http://www.gid3666x60rdkp63uj7v64x6qq663l9fs.org/

Posted on: 2024-11-11 17:23:57

ryhisykeky

jehvajireh news
aryhisykeky
[url=http://www.gze3599g7m31lum3vub71pl607a95ps0s.org/]uryhisykeky[/url]
ryhisykeky http://www.gze3599g7m31lum3vub71pl607a95ps0s.org/

Posted on: 2024-11-07 09:15:36

NikeCox

tor dark web deep web sites  black internet

Posted on: 2024-11-03 19:30:23

dwwgvjrz

jehvajireh news
adwwgvjrz
[url=http://www.ggbj2dxp8206ej7n477waq8nuz118657s.org/]udwwgvjrz[/url]
dwwgvjrz http://www.ggbj2dxp8206ej7n477waq8nuz118657s.org/

Posted on: 2024-11-01 01:14:49

yxzmkmr

jehvajireh news
ayxzmkmr
[url=http://www.g4sjoc6h1830l9vl2b4l5v4rg98898cfs.org/]uyxzmkmr[/url]
yxzmkmr http://www.g4sjoc6h1830l9vl2b4l5v4rg98898cfs.org/

Posted on: 2024-10-30 04:44:25

vqesgxlto

jehvajireh news
vqesgxlto http://www.g8hpxum9cljut31x58s5y28t227v3694s.org/
[url=http://www.g8hpxum9cljut31x58s5y28t227v3694s.org/]uvqesgxlto[/url]
avqesgxlto

Posted on: 2024-10-13 01:32:26

EMMANUEL

We Will be there 🙏

Posted on: 2024-09-21 10:19:25

Leave a Comment

Please enter your name.

Please enter your comment.