KORALI JEHOVAH JIREH NA KORALI EFATA BABUKEREYE KANDI BITEGUYE NEZA KURI IKI CYUMWERU KUWA 17/09/2023

Nyuma y'aho imaze igihe izenguruka mu ntara Korali Jehovah Jireh igarutse mu ivugabutumwa mu mujyi wa Kigali aho kuri iki cyumweru kuwa 17/09/2023 iraba iri ku itorero rya ADEPR Munini- Paroisse Muhima hafi yo kwa Gisimba-Nyamirambo

Korali Jehovah Jireh na Korali EFATA babukereye kandi biteguye neza kuri uyu wa 17/09/2023

Ku bufatanye n'itorero rya ADEPR Munini- Paroisse ya Muhima, Ururembo rw'Umujyi wa Kigali hamwe n'amakorali yaho by'umwihariko Korali EFATA, kuri ki cyumweru tariki ya 17/09/2023 baraba bari kumwe na Korali Jehovah jireh Post-Cepiens ULK imaze kwandika amateka mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo mu ntego igira iti: "Nzamamaza". Bazaba bari kumwe kandi n'abigisha b'ijambo ry'Imana bakunzwe muri iki gihe aribo Ev. MUNYEMBABAZI Edouard ndetse na Pastor SAFARI Gerard.

Umuyobozi muri Korali EFATA NGEZAHOGUHORA Moise ahamya ko biteguye neza.

Nkuko bitangazwa n'itorero rya ADEPR Munini, iki giterane bateguye kizatangira kuwa16/09/2023 kandi iyi intego bafite ya Nzamamaza iboneka muri Bibiliya mu rwandiko Pawulo intumwa yandikiye Abakolosayi 1: 28 hakaba hagira hati:"Niwe twamamaza tuburira umuntu wese, tumwigisha ubwenge bwose kugira ngo tumurikire Imana umuntu wese, amaze gutunganirizwa rwose muri Kristo", akaba ariyo bazaba bibandaho bakangurira buri wese kuva mu byaha bagahinduka kandi bagahindukirira Umwami Yesu Kristo.

Ubuyobozi bwa Korali EFATA mu ijwi rya NGEZAHOGUHORA Moise bukaba bwatangaje ko bwishimiye kubana na Korali Jehovah Jireh kugira ngo bazamure ijwi mu kurushaho kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kugira ngo bahamagarire abantu kuva mu byaha ndetse bareke ingeso zabo mbi yaba ubujura-ubusinzi-ubusambanyi, kuko ibi aribyo ahanini bisenya umuryango bigateza amakimbirane n'imyitwarire idakwiriye, bati rero iki ni igihe cyo guhinduka no guhindukirira Umwami Yesu Kristo. Yakomeje avuga ko banateganya kureba buryo ki bakegeranya ubushobozi kugira babashe kuba bakora amashusho y'indirimbo zabo z'amajwi ziri ku mizingo ibiri (Album) basanganywe.

Korali Jehovah Jireh hamwe na Korali EFATA bakaba babukereye ndetse biteguye neza kuzatambutsa ubutumwa bwiza ndetse baboneraho umwanya wo guhamagara abari hirya no hino by'umwihariko abatuye mu mujyi wa Kigali kutazahabura.

Vital RUGWIZANGOGA

MU MVURA IDASANZWE KORALI JEHOVAH JIREH YASUSURUKIJE IMBAGA YARI KURI STADE AMAHORO.

IBIHE BYIZA BYUZUYEMO UMUNEZERO NIBYO BYARANZE IGITERANE IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II CYABEREYE MU MUJYI WA KIGALI.

AMAVU N’AMAVUKO Y’INYITO Y’IGITERANE “IMANA IRATSINZE” NI BIMWE MU BYAGARUTSWEHO MU KIGANIRO N’IBITANGAZAMAKURU BITANDUKANYE MU RWEGO RWO GUKOMEZA GUSOBANURA AHO IMYITEGURO IGEZE.

AMAKURU KU MYITEGURO Y'IGITERANE NGARUKAMWAKA "IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT"

IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II

Korali Jehovah Jireh mu bihe byiza ivuko ry'itorero ADEPR

Korali Jehovah Jireh mu myiteguro ikomeye.

Korali Jehovah Jireh hamwe na Korali EFATA zongeye gukora ku mitima ya benshi

KORALI JEHOVAH JIREH NA KORALI EFATA BABUKEREYE KANDI BITEGUYE NEZA KURI IKI CYUMWERU KUWA 17/09/2023

abihana bava mu byaha bari benshi kuri ADEPR Kiyanza

kubaka umuryango mushya uzira ibiyobyabwenge

URUGENDO RWO KWAMAGANA IBIYOBYABWENGE

Comments

Anne Marie

Hello

Posted on: 2024-09-21 10:57:30

Anne Marie

Hello

Posted on: 2024-09-21 10:57:09

Leave a Comment

Please enter your name.

Please enter your comment.