IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II

IMYITEGURO YA IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT KU NSHURO YA KABIRI IRARIMBANIJE.

KORALI JEHOVAH JIREH mu myiteguro ikomeye.

KORALI JEHOVAH JIREH   POST  CEPIEN ULK mu isura nshya.

IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT ni  igiterane Ngaruka mwaka gitegurwa na Korali JEHOVAH JIREH   POST  CEPIEN ULK aho umwaka ushize wa 2023 ku nshuro ya mbere cyabereye mu karere ka Musanze muri Stade Ubworoherane.

Muri uyu mwaka wa 2024 IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II igiye kuba ku nshuro ya kabiri imyiteguro yayo igeze kure aho izabera mu mujyi wa Kigali.

KORALI JEHOVAH JIREH  ubwo yari mu bihe byiza  muri BK Arena.  

Munyemerere tugaruke ku itangira rya IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON I, ni igiterane cya mbere cyabaye  mu mwaka wa 2023  mu kwezi kwa munani taliki ya 19 kugeza taliki ya 21 mu karere ka Musanze aho Korali Yakoze ibikorwa byinshi Bitandukanye ,

Ku munsi wa mbere taliki 19/8/2023 hakozwe igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu murenge wa Cyuve, kuri uwo munsi kandi Hakozwe igikorwa cy’ubukangurambaga n’ibiganiro mu baturage bigamije kurwanya imirire mibi no kurwanya igwingira ry’abana mu murenge wa Rugarama

Ku munsi wa kabiri taliki 20/8/2023 nibwo hatangiye  igiterane muri STADE UBWOROHERANE    Cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge rwavaga mu mujyi wa Musanze rwagati ku isoko rya GOICO rwerekeza kuri Stade ahakomereje igiterane ,

Ni Concert yagaragayemo ibikorwa bindi bitandukanye birimo nko gufata amashusho y’indirimbo mu buryo bugezweho bizwi nka Live Recording mu ndimi z’amahanga

 Ku munsi wa gatatu ariwo wanyuma taliki 21/8/203 hakomeje gahunda ya Concert nubundi yaranzwemo n’ibikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo zitandukanye zimaze iminsi zishyirwa hanze mubihe bitandukanye harimo nka :

Imana Iratsinze ari nayo ndirimbo yitiriwe igiterane turi kugarukaho , Inkuru yanjye  ,Gumamo ,Musaraba N’izindi …….

KORALI JEHOVAH JIREH  yagiranye ibihe byiza nabakunzi bayo.

IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT

SEASON II imyiteguro Igeze kure cyane dore ko by’umwihariko igiterane cy’uyu mwaka kizabera mu mujyi wa kigali Taliki 20-22/09/2024,ni igiterane ki nini

kandi cyagutse gifite intego zirimo:

•Ivugabutumwa rifasha abantu kuva mu byaha no kubasengera.

- Ivugabutumwa rinyuze mu bitaramo by'indirimbo zisingiza Imana.

- Ubukangurambaga bujyanye no kurwanya guta amashuri

kw'abakiri bato.

- Gukumira ubwiyongere bw'ubwandu bwa SIDA harwanywa

ubusambanyi.

- Gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, no

gukumira inda ziterwa abangavu.

- Ubukangurambaga bujyanye no kurwanya amakimbirane mu miryango.

- Gukangurira Abana n'Urubyiruko gukudisha Imana Impano yabahaye 

Ni igiterane korali irimo gutegura k’ubufatanye n’itorero ryacu rya ADEPR ndetse n’umujyi wa KIGALI,

ni Concert tuzabanamo n’abakozi b’Imana batandukanye ndetse n’abaririmbyi beza bo mu itorero ryacu tuzabamenyesha mu minsi irimbere

 

Amakuru ajyanye na IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II tuzakomeza kuyabagezaho umunsi k’uwundi

KORALI JEHOVAH JIREH ikomeje gushimira abakunzi bayo.

Reba indirimbo GUMAMO mwakunze ubwo yaririmbwaga muri iki giterane i Musanze.

👉 Kanda hano uyirebe ubundi ukomeze ufashwe wigumiramo



Diane Mudahemuka

MU MVURA IDASANZWE KORALI JEHOVAH JIREH YASUSURUKIJE IMBAGA YARI KURI STADE AMAHORO.


IBIHE BYIZA BYUZUYEMO UMUNEZERO NIBYO BYARANZE IGITERANE IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II CYABEREYE MU MUJYI WA KIGALI.


AMAVU N’AMAVUKO Y’INYITO Y’IGITERANE “IMANA IRATSINZE” NI BIMWE MU BYAGARUTSWEHO MU KIGANIRO N’IBITANGAZAMAKURU BITANDUKANYE MU RWEGO RWO GUKOMEZA GUSOBANURA AHO IMYITEGURO IGEZE.


AMAKURU KU MYITEGURO Y'IGITERANE NGARUKAMWAKA "IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT"


IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II


Korali Jehovah Jireh mu bihe byiza ivuko ry'itorero ADEPR


Korali Jehovah Jireh mu myiteguro ikomeye.


Korali Jehovah Jireh hamwe na Korali EFATA zongeye gukora ku mitima ya benshi


KORALI JEHOVAH JIREH NA KORALI EFATA BABUKEREYE KANDI BITEGUYE NEZA KURI IKI CYUMWERU KUWA 17/09/2023


abihana bava mu byaha bari benshi kuri ADEPR Kiyanza


kubaka umuryango mushya uzira ibiyobyabwenge


URUGENDO RWO KWAMAGANA IBIYOBYABWENGE


Comments

No comments yet.

Leave a Comment



Please enter your name.



Please enter your comment.