Ni kuri uyu wa 17 Nzeri 2024, korali Jehovah Jireh twagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bikorera hano mu Rwanda, kikaba kizwi ku izina rya (Press conference) kibera kuri Dove Hotel-Gisozi.
Abanyamakuru bagiye babaza ibibazo bitandukanye kuri iri zina twitiririye igiterane “Imana iratsinze” cyizaba kuri iki cyumweru, tariki ya 22 Nzeri 2024 kuri stade ya ULK saa munani z’amanywa aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Icyi kiganiro cyari kiyobowe n’ushinzwe itangaza makuru muri korari Jehovah Jireh ariwe Shumbusho Prince.
Icyi kiganiro kandi cyari cyitabiriwemo n’abayobozi batandukanye ba korali Jehovah Jireh, harimo umuyobozi wayo Prezida Bikorimana Alyos,ndetse yari kumwe n’umuyobozi ushinzwe imyimwitwarire Ndayisenga Ismaëli .
Cyanitabiriwe kandi n’abafatanyabikorwa ba Korali Jehovah Jireh batandukanye baturutse muri Banki y’Amasezerano Community, hari kandi n’abo muri Ineza Media bakora ibijyanye na photography na Printing.
Prezida wa korali Jehovah jireh Bikorimana Alyos hagati mu kiganiro cyari cyiryoheye ijisho.
"Nyuma yuko izina m“Imana iratsinze “rikoreshejwe mugiterane cyabanje muri season I, iri zina twabonye rikwiye kujya ryitirirwa igiterane ngaruka mwaka no muri season II kubera ko ari izina rifite igisobanuro gikomeye mu buryo bwo kwizera,yakomeje kandi atanga ingero zitandukanye zo muri bibiriya ati”inkuru ya Gidioni” asobanura ko ariho iri zina ryaturutse,kuko hari n’indirimbo ijyanye n’iy’inkuru ishingiye.
Yakomeje atanga n’izindi ngero nko ku nkuru z’abiyisiraheri aho yagiye asobanura ibihe bagiye banyuramo ariko Imana igatsinda ababisha babo.
Yabwiye abanyamakuru ko ku ruhande rwacu nka korali Jehovah Jireh Imana yatsinze mu bintu byinshi bitandukanye, aho yatanze ikigereranyo cy’imibare cya 98% ati mbere abaririmbyi benshi bari urubyiruko korali igitangira ariko ubu 98% bamaze kubaka ingo .
Umuyobozi yakomeje asobanurako iri zina ryagiye rituma abantu benshi bongera kwizera kwabo kuko Imana ihora itsinda mu buzima bwacu bwa buri munsi , ndetse nubu kuba turiho ari uko Imana yatsinze ku buzima bwacu,ati ndetse ibi bigendanye n’ibikorwa bitandukanye bikorerwa muri iki giterane aho tuba dufite intego yo kubwiriza abantu bakava mu biyobya bwenge, kwigisha ndetse no gushishikariza urubyiruko rwataye amashuri gusubirayo.
Harimo kandi n’ibikorwa bitandukanye by’urukundo ,gufasha abakene ndetse n’ibindi bitanduka muri sosiyete nyarwanda.
Yongeyeho ko umusaruro wagaragaye muri iki giterane Imana iratsinze muri season I , cyabereye i Musanze ati hakijijwe abarenga ijana, avugako ari umusaruro ushimishije, asobanura ko muri iki giterane kandi habonetsemo umuryango wari warabuze umwana ariko umwana akaza guhuzwa n’ababyeyi be kubwo kumwa ubutumwa bwiza akihana agafata umwanzuro wo gusubira iwabo mu muryango.
Abanyamakuru bakomeje babaza ibibazo bitandukanye kuri iki giterane “Imana iratsinze season II”, babaza intego tugenderaho tugitegura n’umusaruro tuba twitezemo, ariko Umuyobozi ushinzwe imyitwarire Ndayisenga Ismaël yababwiye ko ibiba byitezwemo aba ari byinshi kandi ikiba kigenderewe cyane ari uko aba
Korali Jehovah jireh yazanye impinduka muri iki kiganiro aho yanyuzagamo ikanaririmba
Yongeye gusobanura amavu n’amavuko bya Korari Jehovah jireh ati twatangiye mumwaka wa 1998, muri kaminuza ya ULK abayibanjemo batangiye ari umubare muto nyuma baza kugenda baguka uko Imana yabashobozaga hakiyongeramo n’abandi baje kwifatanya natwe.
Twatangiye turi ishami ry’abiga nijoro abatangiye umurimo bari umubare muto 15, gusa mu mwaka wa 2010 nibwo umubare watangiye kwiyongera tugenda turushaho kuba umubare ugaragara.
Kugeza ubu Korali Jehovah jireh dufite abaririmbyi 150, twagize umugisha 98% ni abubatse ingo, kuri ubu kandi dufite abafatanya bikorwa twita “Inkoramutima”, aba ni abantu batuba hafi ndetse twabise inkoramutima zacu kuko ahantu hose no mu bintu byose tuba turi kumwe nabo.
Turi Korali igizwe n’abantu basengera muri ADPER ariko mu matorero atandukanye , Korari yacu ibarizwa mwitorero rya ADPER Gasave muri Paruwase ya Gasave kandi igizwe n’abanyamuryango basoje amasomo muri ULK .
Umuyobozi ashimira abatumirwa ndetse n'abafatanyabikorwa.
Umuyobozi wa Korari Jehovah jireh Bikorimana aloys yasoje ashimira abantu bose bitabiriye ikiganiro, abanyamakuru, abafatanyabikorwa ndetse n’abakurikiranye ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga za Korali jehojah jireh.
Yongeye kugaruka ku kibazo cyabajijwe niba Imana iratsinze izakomeza kuba ,abasezeranyako ari igiterane ngaruka mwaka arinayo mpamvu bakise hongerwaho ijambo Season.
👉 Kanda hano ukurikirane ikiganiro cyose.
MU MVURA IDASANZWE KORALI JEHOVAH JIREH YASUSURUKIJE IMBAGA YARI KURI STADE AMAHORO.
IBIHE BYIZA BYUZUYEMO UMUNEZERO NIBYO BYARANZE IGITERANE IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II CYABEREYE MU MUJYI WA KIGALI.
AMAVU N’AMAVUKO Y’INYITO Y’IGITERANE “IMANA IRATSINZE” NI BIMWE MU BYAGARUTSWEHO MU KIGANIRO N’IBITANGAZAMAKURU BITANDUKANYE MU RWEGO RWO GUKOMEZA GUSOBANURA AHO IMYITEGURO IGEZE.
AMAKURU KU MYITEGURO Y'IGITERANE NGARUKAMWAKA "IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT"
IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II
Korali Jehovah Jireh mu bihe byiza ivuko ry'itorero ADEPR
Korali Jehovah Jireh mu myiteguro ikomeye.
Korali Jehovah Jireh hamwe na Korali EFATA zongeye gukora ku mitima ya benshi
KORALI JEHOVAH JIREH NA KORALI EFATA BABUKEREYE KANDI BITEGUYE NEZA KURI IKI CYUMWERU KUWA 17/09/2023
abihana bava mu byaha bari benshi kuri ADEPR Kiyanza
kubaka umuryango mushya uzira ibiyobyabwenge
URUGENDO RWO KWAMAGANA IBIYOBYABWENGE
We will be there on time
Posted on: 2024-09-21 10:09:45