Ev. TWAHIRWA Raymond hamwe na Korali Jehovah Jireh mu rugamba rwo kubaka umuryango mushya uzira ibiyobyabwenge.
Ev. TWAHIRWA Raymond atanga ubuhamya bw’uko yabaye Muganga avuye mu biyobyabwenge.
Mu giterane gikomeye cy'imbaturamugabo cyabereye mu Ntara y'Amajyaruguru by'umwihariko mu Karere ka Musanze kuri Stade Ubworoherane kuwa 19/08/2023, cyateguwe ku bufatanye bw'Itorero ADEPR, Akarere ka Musanze ndetse na Korali Jehovah Jireh, umwigisha ndetse akaba n'umutangabuhamya w'uwo munsi yari Ev. TWAHIRWA Raymond ubarizwa mu Itorero rya ADEPR, Paruwasi Taba Ururembo rwa Huye.
Ni igiterane cyitabiriwe n'ubuyobozi bukuru bw'Itorero ADEPR, Abayobozi b’Akarere ka Musanze. Korali Jehovah Jireh yifatanyije n'amakorali nka Goshen na Shiloh abarizwa ku Itorero rya Muhoza mu Rurembo rwa Muhoza. Ni igiterane cyitabiriwe n’abantu baturutse imihanda yose baje kumva no kureba imbaraga z’Imana zinesha binyuze mu ndirimbo ndetse n’ubuhamya.
Abantu bari bakubise buzuye ari benshi ndetse biyemeza kuva mu biyobwabwenge barasengerwa.
Mu gutangira kubwira abantu ukuntu Imana yamuzahuye ikamuhindurira amateka, Ev. TWAHIRWA Raymond yabanje gusoma ijambo ry'Imana riboneka muri Matayo 11: 28 no mu Migani 14:27, aho yasobanuye ko iyo uri mu byaha uba urushye, ariko iyo ubivuyemo uba uruhutse mbese ukaba utuye umutwaro.
Yakomeje abwira abari aho ko impamvu yishoye mu biyobyabwenge ari uko Se na Nyina bagiranye amakimbirane bananiranwa kumvikana kugeza ubwo baje gutandukana, noneho Se yishakira undi mugore, biza kuba bibi cyane ubwo mukase yamubwiraga ko amahoro atahawe na Nyina ko nawe ntayo afite, niko guhita afata icyemezo cyo guhunga izo mvururu yerekeza i Kigali-Gikondo aho yishoye mu biyobyabwenge afite intego yo kuziyubaka akagira imbaraga akazaza kwihorera kuri se.
Uyu muvugabutumwa bwiza, yavuze ko yanyoye ibiyobyabwenge bitandukanye birimo urumogi - Mayirungi, n'ibindi. Umusatsi we wose yawuhinduye amadrede, yigira nk’aba “Rasta”, ndetse yambaraga amaherena ku matwi no mu bwanwa. Hamwe na bagenzi be yahasanze bakoze itsinda ritwa "ABA SAGE", ryari rigamije kwemeza abantu ko ibyo barimo ari iby'ubwenge kandi by'ubuhanga kuko ijambo ryose bongeragaho "Age". Nk'urugero “genda” bo bavugaga “gendage”, gutyo gutyo, “rebage”, “garukage”, n'andi.
Nyuma y'igihe rero yaje kuva muri bagenzi be, ajya mu rusengero, agezeyo afatirwayo, yiyemeza noneho guhinduka no guhindukira ajya mu nzira yo gukizwa neza yakira Umwami Yesu Kristo mu bugingo bwe. Nyuma yaje no gushaka umugore babyarana abana, nyuma igihe kimwe nibwo yafashe icyemezo gikomeye cyo kujya kwiga afite imyaka mirongo itatu n'itatu (33), igitangaje ni uko yiganaga n'abana be muri “tronc-commun”, gusa nubwo abantu bamucaga intege ariko byari mu mugambi w'Imana kuko yakomeje kwiga Imana igenda imushoboza gutsinda kuko yaje no kwiga Kaminuza arayirangiza, byaje no gutuma aba Muganga uvura abantu. Ati ni igitangaza ndetse gikomeye kuva mu biyobyabwenge bikarangira ubaye Muganga uvura abantu, kuri ibyo kandi hiyongeraho kuba ari Mwalimu mu Itorero ADEPR.
Yakomeje abwira abantu ko mu bintu atajya yibagirwa ari uko Se yari yaramubwiye ko atazabasha no kwikamira ay’imbwa (ntacyo azigezaho), maze nawe yakwireba n'ubuzima arimo kuko hari naho yabaye kigingi ugenda ku ma modoka agasanga aribyo koko, ati ariko ubu ndashimira Imana kuko yampinduriye amateka. Ati rero nta mpamvu yo kwiheba kuko Imana irahari.
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye igiterane, uhereye i bumoso, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Musanze, Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Umushumba w’Ururembo rwa Muhoza, Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi muri ADEPR, Umushumba w’Ururembo rwa Kigali, Ev. Twahirwa Raymond na Pastor Rudasingwa Claude.
Abayobozi batandukanye bose batanze ubutumwa bwo kwamagana ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda amakimbirane hagati mu muryango kuko akenshi ariyo soko ituma abana benshi bishora mu biyobyabwenge.
MU MVURA IDASANZWE KORALI JEHOVAH JIREH YASUSURUKIJE IMBAGA YARI KURI STADE AMAHORO.
IBIHE BYIZA BYUZUYEMO UMUNEZERO NIBYO BYARANZE IGITERANE IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II CYABEREYE MU MUJYI WA KIGALI.
AMAVU N’AMAVUKO Y’INYITO Y’IGITERANE “IMANA IRATSINZE” NI BIMWE MU BYAGARUTSWEHO MU KIGANIRO N’IBITANGAZAMAKURU BITANDUKANYE MU RWEGO RWO GUKOMEZA GUSOBANURA AHO IMYITEGURO IGEZE.
AMAKURU KU MYITEGURO Y'IGITERANE NGARUKAMWAKA "IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT"
IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II
Korali Jehovah Jireh mu bihe byiza ivuko ry'itorero ADEPR
Korali Jehovah Jireh mu myiteguro ikomeye.
Korali Jehovah Jireh hamwe na Korali EFATA zongeye gukora ku mitima ya benshi
KORALI JEHOVAH JIREH NA KORALI EFATA BABUKEREYE KANDI BITEGUYE NEZA KURI IKI CYUMWERU KUWA 17/09/2023
abihana bava mu byaha bari benshi kuri ADEPR Kiyanza
kubaka umuryango mushya uzira ibiyobyabwenge
URUGENDO RWO KWAMAGANA IBIYOBYABWENGE
jehvajireh news
<a href="http://www.g58j74qd9pxq29i47zj17dw9q058a7uss.org/">abnksvzjpr</a>
[url=http://www.g58j74qd9pxq29i47zj17dw9q058a7uss.org/]ubnksvzjpr[/url]
bnksvzjpr http://www.g58j74qd9pxq29i47zj17dw9q058a7uss.org/