Korali Jehovah jireh yagiriye ibihe byiza kuri ADEPR Kiyanza mu Karere ka Rulindo ndetse abihana bava mu byaha baba benshi.
Korali Jehovah jireh hamwe n’abiyemeje guhindukirira umwami Yesu bakava mu ngeso mbi.
Nyuma y'uko ikubutse mu Karere ka Musanze mu ntara y'amajyaruguru mu giterane cyabereye kuri Stade ubworoherane aho yakoze umurimo udasanzwe wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo zayo zikora ku mitima ya benshi, aho kandi yari yongeyemo ubundi buryo bwo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no kubwira abaturage kugira umuryango uzira amakimbirane kandi ufite imirire myiza, none kuwa 03/09/2023 nta guhagarara cyangwa gutinda yakomereje ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Kiyanza, Paroisse Remera, Urerembo rwa Gicumbi ho mu Karere ka Rulindo.
Nkuko bisanzwe rero aho Korali Jehovah Jireh igenda ijya hose, abantu bari bitabiriye ari benshi nubwo i Kirere cyabanje gusa n'igishaka gutanga imvura, ariko nyuma byaje kugenda neza.
Abantu bari baje ari benshi kandi buzuye umunezero.
Umushumba wa Paroisse ya Remera Pasiteri Mugiraneza niwe watanze ikaze ku bitabiriye bose ndetse abasaba kutarangara kugira ngo bataza gucikanwa n'ubutumwa bwiza Korali Jehovah jireh yabazaniye.
Hamwe n'amakorari yaho ariyo Korali Umunezero -urumuri-Jehovah-Nisi na Bowazi, mu materaniro ya mu gitondo yatambukije indirimbo zayo zakomeje gukora ku mitima yabo.
Ev. Muvunyi Hyppolite niwe wari umwigisha w'ijambo ry'Imana akaba yabanje gushimira Imana ku mirimo itandukanye yakoze harimo ko yamukirije abana indwara zari zikomeye ndetse zananiye abaganga ariko Imana ikabyikorera.
Ev. Muvunyi Hyppolite hamwe n’umwana we yakijije indwara imunga amagufwa
Mu ijambo ry'Imana yatambukije riboneka mu gitabo cyo Kuva 32:30-32 ndetse n'Ibyahishuwe 20:11-15 rikaba rifite intego igira iti:"Kwandikwa mu gitabo cy'ubugingo", yakanguriye abantu gukorera Imana nta kwishushanya kugira ngo bazaragwe ubugingo buhoraho kuko hari igihe umuntu asibwa mu gitabo iyo acumuye ku Mana.
Habaye kandi na Concert nyuma ya saa sita aho abantu biyongereye ari benshi, umwigisha w'ijambo ry'Imana akaba yari Nirere Dative wo mu Itorero rya ADEPR Bibare akaba yatangiye ashimira Imana ko Uwiteka yamwubakiye urugo rwiza kandi yarafite umubyibuho munini wa 105kg ku buryo bavugaga ko atazabyara ariko Uwiteka yamuhaye hungu na kobwa.
Ev. NIRERE Dative atambutsa ijambo ry’Imana
Yatambukije ijambo ry'Imana riboneka mu gitabo cya Matayo 11:28 na muri Zakariya 3:4 mu ntego igira iti : "Kuruhuka" Yasobanuye ko Yesu ari we wenyine wemeye kwakira indushyi zose bikaba byaramugize udasanzwe. Abihana ibyaha ndetse bagahindukira Umwami Yesu Kristo bakaba bakomeje kuba benshi.
Abantu bakomeje guhunga umujinya wa Satani bareka ibyaha byabo n’ingeso mbi barimo
Korali Jehovah Jireh rero ikaba yaririmbye indirimbo zayo zitandukanye zishimiwe ku rwego ruri hejuru ndetse ikomoza no ku ndirimbo zayo zo kuri album ya 5 irimo gutegura harimo ikunzwe cyane ariyo "Imana iratsinze"
👉 Kanda hano urebe amafoto y'ibihe byiza Korali Jehovah jireh yagiriye I Kiyanza-Rulindo.MU MVURA IDASANZWE KORALI JEHOVAH JIREH YASUSURUKIJE IMBAGA YARI KURI STADE AMAHORO.
IBIHE BYIZA BYUZUYEMO UMUNEZERO NIBYO BYARANZE IGITERANE IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II CYABEREYE MU MUJYI WA KIGALI.
AMAVU N’AMAVUKO Y’INYITO Y’IGITERANE “IMANA IRATSINZE” NI BIMWE MU BYAGARUTSWEHO MU KIGANIRO N’IBITANGAZAMAKURU BITANDUKANYE MU RWEGO RWO GUKOMEZA GUSOBANURA AHO IMYITEGURO IGEZE.
AMAKURU KU MYITEGURO Y'IGITERANE NGARUKAMWAKA "IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT"
IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II
Korali Jehovah Jireh mu bihe byiza ivuko ry'itorero ADEPR
Korali Jehovah Jireh mu myiteguro ikomeye.
Korali Jehovah Jireh hamwe na Korali EFATA zongeye gukora ku mitima ya benshi
KORALI JEHOVAH JIREH NA KORALI EFATA BABUKEREYE KANDI BITEGUYE NEZA KURI IKI CYUMWERU KUWA 17/09/2023
abihana bava mu byaha bari benshi kuri ADEPR Kiyanza
kubaka umuryango mushya uzira ibiyobyabwenge
URUGENDO RWO KWAMAGANA IBIYOBYABWENGE
No comments yet.