Korali Jehovah Jireh mu myiteguro ikomeye yo kujyana ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku itorero rya ADEPR Gihundwe mu Karere ka Rusizi.
Korali Jehovah Jireh yabukereye kujya ku ivuko ry'ubutumwa bwiza.
Ku butumire bw'Itorero rya ADEPR Gihundwe-Paruwase Gihundwe-Ururembo rwa Gihundwe ho mu Karere ka Rusizi mu Ntara y'iburengerazuba, Korali Jehovah Jireh ubu iri mu myiteguro ikomeye yo kujyana ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo nkuko biri mu ntego yayo kandi ikaba yarabyiyemeje kubwamamaza hirya no hino ku isi.
Nkuko bitangazwa n'ubuyobozi bwa korali buvuga ko bunejejwe no kujya ku isoko y'aho ubutumwa bwiza bwatangiriye akaba ariyo mpamvu bumva bafite amatsiko yo kuhigerera bati mbese tumeze nk'umwana ugiye kwa Sekuru na Nyirakuru.
Bakomeje bavuga banejejwe n'uru rugendo cyane ko muri iki gihe bazahamara bazabasha guhura n'ibyiciro bitandukanye birimo Abanyeshuri, Amakorali yaho by'umwihariko nka Korali Bethania, Abarimu ba za Kaminuza, Abakristo b'ingeri zitandukanye n'abandi.
Korali Jehovah Jireh yanejejwe n'iri vugabutumwa. .
Mu rwego rwo kugira ngo abaririmbyi bazabashe kugerayo kare kandi ku gihe, gahunda yo guhaguruka ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01/12/2023 cyane ko ari urugendo rutajya munsi y'amasaha atandatu.
Korali Jehovah Jireh rero iri no mu bihe byiza kuko imaze igihe gito ishyize hanze indirimbo nshya yitwa: Inkuru yanjye ikoze mu buryo bwa live recording, akaba ari indirimbo yafatiwe mu giterane cy'imbaturamugabo cyabereye mu Karere ka Musanze. Ubuyobozi bukaba butangaza ko ari imwe mu ndirimbo zigize Album ya gatanu irimo gutegurwa. Ikaba iyi ndirimbo yarishimiwe n'abenshi.
👉 kanda hano urebe indirimbo nshya Inkuru yanjye.
Nkuko bigaragara ku rupapuro rwamamaza (Affiche) iki giterane rwasohowe n'itorero rya ADEPR Gihundwe,ni uko Korali Jehovah Jireh itazaba iri yonyine ahubwo izaba iri kumwe n'amakorari yaho by'umwihariko Korali Bethania, izaba kandi iri kumwe n'umwigisha Rev. Pastor Uwambaje Emmanuel mu itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Rubavu.
Bafite kandi intego igira iti: Inzu y'Imana ntikarekwe mpari, aho bafite umushinga ukomeye wo kubaka urusengero runini kandi rwagutse rujyanye n'igihe.
Bizaba ari umunezero mwinshi ntuzabure.
Ubuyobozi bwa Korali Jehovah Jireh bukaba butangaza ko iki giterane kizatambuka mu buryo bwa live niba nta gihindutse kuri YouTube channel ya Jehovah Jireh.
Korali Jehovah Jireh ikaba ikomeje gushimira abakunzi bayo uburyo butandukanye bakomeje kuyiba hafi inabasaba kuzayiherekeza.
Korali Jehovah Jireh mu bihe byiza kuri ADEPR Bukane-Musanze.
Korali Jehovah Jireh mu bihe byiza kuri Satade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.
MU MVURA IDASANZWE KORALI JEHOVAH JIREH YASUSURUKIJE IMBAGA YARI KURI STADE AMAHORO.
IBIHE BYIZA BYUZUYEMO UMUNEZERO NIBYO BYARANZE IGITERANE IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II CYABEREYE MU MUJYI WA KIGALI.
AMAVU N’AMAVUKO Y’INYITO Y’IGITERANE “IMANA IRATSINZE” NI BIMWE MU BYAGARUTSWEHO MU KIGANIRO N’IBITANGAZAMAKURU BITANDUKANYE MU RWEGO RWO GUKOMEZA GUSOBANURA AHO IMYITEGURO IGEZE.
AMAKURU KU MYITEGURO Y'IGITERANE NGARUKAMWAKA "IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT"
IMANA IRATSINZE LIVE CONCERT SEASON II
Korali Jehovah Jireh mu bihe byiza ivuko ry'itorero ADEPR
Korali Jehovah Jireh mu myiteguro ikomeye.
Korali Jehovah Jireh hamwe na Korali EFATA zongeye gukora ku mitima ya benshi
KORALI JEHOVAH JIREH NA KORALI EFATA BABUKEREYE KANDI BITEGUYE NEZA KURI IKI CYUMWERU KUWA 17/09/2023
abihana bava mu byaha bari benshi kuri ADEPR Kiyanza
kubaka umuryango mushya uzira ibiyobyabwenge
URUGENDO RWO KWAMAGANA IBIYOBYABWENGE
jehvajireh news
<a href="http://www.gw6ng46n36730y6o372fs15nbzszc98ks.org/">ahlwfxeodpt</a>
hlwfxeodpt http://www.gw6ng46n36730y6o372fs15nbzszc98ks.org/
[url=http://www.gw6ng46n36730y6o372fs15nbzszc98ks.org/]uhlwfxeodpt[/url]