Korali Jehovah Jireh hamwe na Korali EFATA yo kuri ADEPR Munini-Nyamirambo bongeye gukangura imitima ya benshi byatumye yuzura umunezero mwinshi.

Korali Jehovah Jireh  hamwe na Korali EFATA zongeye gukora ku mitima ya benshi kuri ADEPR Munini.

Nkuko byari byatangajwe hirya no hino, none kuwa 17/09/2023, Korali EFATA yo kuri ADEPR Munini-Paroisse Muhima-Ururembo rw'Umujjyi wa Kigali, yari yatumiye Korali Jehovah Jireh ya Post Cepiens ULK mu ntego bari bafite yo kuzamura ijwi ngo barusheho kwamamaza Yesu Kristo ndetse barusheho guhumuriza imitima yari yihebye ngo yongere yuzure umunezero.

Korali EFATA yishimiwe na benshi kuko yari yaje mu isura nshya.

Ni igiterane cyitabiriwe n'abantu benshi kandi b'ingeri zitandukanye ku buryo urusengero rwari rwuzuye ndetse bamwe bicara hanze yarwo bafashwa gukurikira ijambo ry'Imana.

Abantu bari bakubise buzuye bicaye imbere no hanze ndetse bafashwa gukurikira ijamabo ry’Imana

Pastor SAFARI Gérard wo mu Itorero rya ADEPR Karumeri - Paroisse ya Gasave, mu ijambo ry'Imana yasomye mu gitabo cy'Abakolosayi 1:28 na 3:8, Itangiriro 49:10 ndetse n'Abaroma 3:23-25, yasobanuye ko dukwiye kuzamura ijwi ndetse n'imbaraga nyinshi tukamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristo ariko dukijijwe neza kuko harimo inyungu nyinshi zitandukanye. Ati iyo wamamaje Yesu Kristo aragutsindishiriza, akurinda gukorwa n'isoni ndetse akurenza ibibi byinshi bitandukanye.

Pastor SAFARI Gérard ati ese wakamamaza Yesu Kristo uri nde kandi umeze ute? Ati ni ukumwamamaza ukijijwe neza.

Yavuze ukuntu Pawulo intumwa yabanje kwijandika mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi  aho yarwanyaga intumwa ndetse akazica, arabyamamaza ndetse abikwiza hose kugeza ubwo yabaye ikimenyabose ko ari umuntu ubangamiye ivugabutumwa byaje gutuma Yesu Kristo ubwe amutungura ari mu nzira amusaba guhagarika ibikorwa bye bibi yararimo ndetse amuha inshingano nshya n'imbaraga nyinshi zo                   guhindukira no guhinduka byaje gutuma aba ikimenyabose mu kwamamaza Yesu Kristo hirya no hino ku isi kuko yagiye atangiza amatorero atandukanye ndetse yandika n'inzandiko nyinshi zitandukanye kugeza nubu zikoreshwa cyane.

Aha akaba ariho yahamagariye abantu batarava mu byaha by'uburyo butandukanye cyane ubusinzi-ubujura-uburaya- ibiyobyabwenge ndetse n'abaretse inzira y'agakiza guhagarikira aho ahubwo bagakizwa neza bagatangira kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ati kuko birakwiye ko tumwamaza ariko dukijijwe neza. Abantu benshi bakaba bihannye ibyaha byabo ndetse biyemeza gukurikira inzira y'agakiza.

Korali Jehovah Jireh na Korali EFATA hamwe n'amakorari yaho ariyo Umugeni na Eliya muri concert yari iyobowe na NTAKIRUTIMANA Emmanuel baririmbye indirimbo zabo zitandukanye aho abantu benshi bongeye kuzura umunezero mwinshi.

Korali Jehovah Jireh mu bihe byiza byuzuye umunezero mwinshi.

Aha kandi ni naho habereyemo igikorwa cyo gukusanya ubushobozi bwo kugira ngo Korali EFATA izabashe gusohora umuzingo (video Album) wayo w'amashusho ya kabiri, abantu benshi rero bakaba bashyigikiye iki gikorwa kuko cyuzuzanya na ya ntego yo gukomeza kwamamaza Yesu Kristo.

Ev. MUNYEMBABZI Edouard akaba yakomeje guhamagara abantu ngo bahaguruke bivuye inyuma bashyigikire Korali EFATA muri uru rugendo rwiza batangiye rwo kugeza ubutumwa hirya no hino ku isi

Vital RUGWIZANGOGA

Korali Jehovah Jireh hamwe na Korali EFATA yo kuri ADEPR Munini-Nyamirambo bongeye gukangura imitima ya benshi byatumye yuzura umunezero mwinshi.

Korali Jehovah jireh yagiriye ibihe byiza kuri ADEPR Kiyanza mu Karere ka Rulindo ndetse abihana bava mu byaha baba benshi.

Korali Jehovah Jireh ku bufatanye n'Akarere ka Musanze yakoze urugendo rukubiyemo kwamagana ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, guta ishuri kw’abana no kurwanya imirire mibi

Ikirango kigaraza uko igitaramo giteguye abigisha ndetse n’andi makorali

Comments

No comments yet.

Leave a Comment

Please enter your name.

Please enter your comment.