Korali Jehovah Jireh ku bufatanye n'Akarere ka Musanze yakoze urugendo rukubiyemo kwamagana ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, guta ishuri kw’abana no kurwanya imirire mibi

Kuwa 19/08/2023, wari umunsi wa kabiri w'igiterane cyateguwe na Korali Jehovah Jireh ku bufatanye n'Akarere ka Musanze ndetse n'Itorero ADEPR. Hakaba harakozwe urugendo rwari rufite intego igira iti: Korali Jehovah Jireh dufatanije n'abaturage b'Akarere ka Musanze, turamagana ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, imirire mibi mu bana no guta ishuri kw'abana. Tunabashishikariza kandi gukomeza ubumwe bwacu nk’abanyarwanda, gukora cyane ngo habeho kwihaza mu biribwa, kugira isuku no guteganyiriza ejo heza.

Korali Jehovah Jireh kuva mu mujyi ku isoko rya Goico binjira muri Stade Ubworoherane umutekano wari wose.

Umushumba Mukuru w'Itorero ADEPR yavuze ko bafitanye imikoranire myiza na Leta kandi bamaze kugira ibikorwa byinshi byo kwigisha no gufasha abaturage hirindwa amakimbirane mu muryango aho yavuze ko byonyine umwaka ushize wa 2022 abantu 6,400 bavuye mu biyobyabwenge.

Korali Jehovah Jireh ikaba rero yarashyikirije Akarere ka Musanze inkunga y'amafaranga angana na Miliyoni Eshatu (3,000,000Frw) muri gahunda nziza bafite igira iti: Inkoko ebyeri k’umuryango igwingira hasi.

Uhereye ibumoso Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Musanze (Hamiss BIZIMANA), Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR (Rev Isaie NDAYIZEYE) n’Umushumba w’Ururembo rwa Muhoza (Rev Wilson SAFARI).

Korali Jehovah Jireh rero ntiyari yonyine kuko yari kumwe n'amakorari yaho ariyo Ingabire, Urukundo, Goshen na Shiloh. Ikaba rero yarakomeje iririmba indirimbo zayo ndetse zishimiwe ku rwego rwo hejuru.
 
Vital RUGWIZANGOGA

Korali Jehovah Jireh hamwe na Korali EFATA yo kuri ADEPR Munini-Nyamirambo bongeye gukangura imitima ya benshi byatumye yuzura umunezero mwinshi.

Korali Jehovah jireh yagiriye ibihe byiza kuri ADEPR Kiyanza mu Karere ka Rulindo ndetse abihana bava mu byaha baba benshi.

Korali Jehovah Jireh ku bufatanye n'Akarere ka Musanze yakoze urugendo rukubiyemo kwamagana ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, guta ishuri kw’abana no kurwanya imirire mibi

Ikirango kigaraza uko igitaramo giteguye abigisha ndetse n’andi makorali

Comments

No comments yet.

Leave a Comment

Please enter your name.

Please enter your comment.