Ikirango kigaraza uko igitaramo giteguye abigisha ndetse n’andi makorali

Ikirango kigaraza uko igitaramo giteguye abaigisha ndetse n’andi makorali

Ikirango kigaraza uko igitaramo giteguye abaigisha ndetse n’andi makorali

Nkuko bigaragazwa n’ikirango cyamamaza iki giterane, nuko ari igiterane cyateguwe na Korali Jehovahjireh post cepien ULK ku bufatanye n’Akarere ka Musanze, akaba ari igiterane cy’imbaturamugabo kizabera mu ntara y’Amajyaruguru, mu karere ka Musanze kuri Stade Ubworoherane.

Nkuko ubuyobozi bw’iyi Korale bubitangaza, ni igiterane cyatekerejweho mu bihe bitambutse ndetse gihabwa umwanya uhagije aho hitaweho kureba uburyo ivugabutumwa ritaba indirimbo gusa ahubwo harebwa n’ubundi buryo aribwo bwo kwegera abaturage bakangurirwa kuva mu byaha bitandukanye by’ubusinzi, ibiyobyabwenge, ubusambanyi cyane cyane hirindwa inda zitateganyijwe n’ibindi ndetse no kubigisha kugira ubuzima buzira umuze, harebwa uburyo bwo gutunganya ibiribwa mu rwego kugira indyo nziza.

Kuri stade Ubworoherane hamaze gutegurwa no kurimbishwa

Ubuyobozi bwa Korale bukomeza butangaza ko ku ikubitiro tariki ya18/08/2023 mbere ya saa sita guhera saa tatu (09:00am) za mu gitondo hari ama site ya Tête gauche na Bukane azasurwa n’amatsinda atandukanye ya korale, aya matsinda kandi azakomereza ku ma site ya Rugarama na Butete nyuma ya saa sita, hakazatangwa inyigisho zirimo Kurwanya ibiyobyabwenge, ubukangurambaga bugamije kwirinda guta amashuri kw’abana bakiri bato, kwirinda ubusambanyi by’umwihariko gukumira inda ziterwa abangavu ndetse no kurwanya igwingira ry’abana higishwa gutegura indyo nziza.

Kuruwo munsi kandi hateganyijwe ibikorwa by’ubugiraneza bitandukanye aho hazatangwa amatungo magufi nka kimwe mu bisubizo byo kurwanya indyo utuzuye, n’ibindi.

Kuwa 19/08/2023 guhera saa munani (02:00pm) hazaba live concert muri Stade Ubworoherane ikazabanzirizwa ariko n’urugendo ruzatangira saa 12:00pm rugaturuka Goico rukagera kuri stade Ubworoherane, hakazaba hatangwa ubutumwa buhamagarira abantu kuza kuri Yesu bakareka ibiyobyabwenge, ibisindisha , kwirinda ubusambanyi cyane hirinda inda zitateganyijwe, kugira umuryango mwiza uzira amakimbirane kandi usobanutse cyane mu kumenya gutegura indyo yuzuye intungamubiri.

Kuwa 20/08/2023 bwo hazabanza amateraniro mu gitondo kuri ADEPR Muhoza, hanyuma hakomeze igitaramo cy’imbaturamugabo live concert guhera saa munani (02:00pm kuri Stade Ubworoherane.

Korali Jehovahjireh yatangiye umurimo w’Imana mu 1998 ubu imaze imyaka 25 mu ivugabutumwa

Korali Jehovahjireh rero ikaba ikomeje guhamagara buri wese cyane cyane abo mu ntara y’Amajyaruguru kuzaza kwifatanya nayo muri uwo murimo w’Iamana.

Ibi bitaramo kandi bizaba bitambuka ku mbuga nkoranyamambaga za Korali Jehovahjireh nka Facebook, instagram, tweeter, youtbe live… n’izindi ikndi nuko Korali Jehovahjireh izaba iri kumwe n’amakorali atandukanya ariyo Goshen Family Choir,Ingabire Choir, Urukundo choir na Shiloh choir, hazaba kandi hari n’abaigisha mwakunze cyane aribo Ev. Twahirwa Raymond na Pastor Rudasingwa Jean Claude.



Vital RUGWIZANGOGA

Korali Jehovah Jireh hamwe na Korali EFATA yo kuri ADEPR Munini-Nyamirambo bongeye gukangura imitima ya benshi byatumye yuzura umunezero mwinshi.


Korali Jehovah jireh yagiriye ibihe byiza kuri ADEPR Kiyanza mu Karere ka Rulindo ndetse abihana bava mu byaha baba benshi.


Korali Jehovah Jireh ku bufatanye n'Akarere ka Musanze yakoze urugendo rukubiyemo kwamagana ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, guta ishuri kw’abana no kurwanya imirire mibi


Ikirango kigaraza uko igitaramo giteguye abigisha ndetse n’andi makorali


Comments

No comments yet.

Leave a Comment



Please enter your name.



Please enter your comment.