Umurimo w'Imana niwo twiyeguriye kandi tugomba kuwutoza abana bacu kandi turabararitse i burasirazuba Kabarondo ntimuzabure
Nshuti bakunzi bacu dukunda cyane kandi duhoza ku mutima ibihe byose, turabasuhuje mube amahoro.
Bavandimwe rero nkuko umuhamagaro wacu uri, kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu indirimbo, tunejejwe no kubagezaho inkuru nziza ko dufite urugendo rw’ivugabutumwa ryagutse mu ntara y’iburasirazuba ho mu Karere ka Kayonza, ku itorero rya ADEPR Rutagara, Paroisse Kabarondo.
Ni igiterane gifite intego igira iti: <<YESU ARAKORA riboneka mu Ibyakozwe n’intumwa 4:7>> kizahuza abantu benshi batandukanye cyane cyane ko abantu ubu banyotewe ijambo ry’Imana, aho kizahuza amatorero asaga makumyabiri agize iyi Paroisse, ndetse by’umwihariko hakazaba hari abakozi b’Imana mukunda cyane aribo Pasteur KAYITARE Jean Baptiste ndetse na EV. NSHIZIRUNGU Emmanuel.
Ev. Nshizirungu Emmanuel abwiriza ijambo ry’Imana rifasha benshi nawe tuzaba turi kumwe.
Pasteur Kayitare Jean Baptiste ni umushumba ufasha benshi kandi ufite ubuhamya butangaje nawe tuzaba turi kumwe.
Hazaba hari n’amakorari yaho mukunda cyane ariyo: Korali Umurwa wera, Korali Nebo mountain korali Alpha, n’izindi...
Dukomeje kurarika buri wese kuzaza kubana natwe kuko tuzahaguruka kuwa gatandatu tuzindutse tariki ya 17/05/2025 ndetse dukomeze no ku cyumweru tariki ya 18/05/2025.
By’umwihariko igiterane kikaba kizatambuka live kuri Youtube channel ya Jehovh Jireh choir, tuzakomeza no kubasangiza amakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacu nka Facebook, Instagram, Tiktok, n’izindi..
Tubibutse ko kandi ubu twiyemeje gukora cyane aho kugeza ubu tumaze gushyira hanze indirimo zirenga eshatu by’umwihariko hakaba harimo n’indirimbo zo mu rurimi rw’igiswahili.
Ushobora guhita uyireba kuri Youtube ukanze kuri iyi link:
1. Koresha iyi link maze urebe indirimbo Hajalali duherutse gushyira hanze:
https://www.youtube.com/watch?v=5SieAqdoa-c
2. Koresha iyi link maze urebe indirimbo Impamvu yo kuririmba duherutse gushyira hanze:
https://www.youtube.com/watch?v=eOQ7jLXtgfA
3. Koresha iyi link maze urebe indirimbo Ndyamye mu mahoro mwakunze cyane twakoreye remix:
https://www.youtube.com/watch?v=zKy3qPXPhhw
Halelua!!, turishimye cyane kandi dufite ibyishimo byo kuba tugiye kongera guhura n’abakunzi bacu, ntuzabure icyi nicyo gihe cyo kurushaho kwegera Imana.
Jehovah Jireh mu bihe bidasanzwe ubwo yari mu giterane Rwanda Shima Imana.
Korali Jehovah Jireh tugarutse mu bihe byiza by’ivugabutumwa aho dufite urugendo rw’iminsi ibiri mu itorero rya ADEPR Rutagara Paruwasi ya Kabarondo-Kayonza guhera taliki ya 17-18/05/2025.
Korali Jehovah Jireh hamwe na Korali EFATA yo kuri ADEPR Munini-Nyamirambo bongeye gukangura imitima ya benshi byatumye yuzura umunezero mwinshi.
Korali Jehovah jireh yagiriye ibihe byiza kuri ADEPR Kiyanza mu Karere ka Rulindo ndetse abihana bava mu byaha baba benshi.
Korali Jehovah Jireh ku bufatanye n'Akarere ka Musanze yakoze urugendo rukubiyemo kwamagana ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, guta ishuri kw’abana no kurwanya imirire mibi
Ikirango kigaraza uko igitaramo giteguye abigisha ndetse n’andi makorali
No comments yet.